
POEMS
INTORE NTIPFA IVUNA UMUGARA
INTORE NTIPFA IVUNA UMUGARA
Mbega ibyago, mbega amakuba
Yo kubura umwana wawe ukunda
Akaba na bucura mu muryango
Agiye ari muto tukimukeneye.
Mbega agahinda gashengura umutima
Intimba idashira tuzahorana
Ariko ntacyo twabikoraho
Amarira yo twarihanaguye
Koko burya nta bajyana
Kandi kwiyahura kuraguma
Twarabyakiriye turanuma
Twizeye ko tuzabonana.
Umunsi umwe koko tuzahura
Ari nta marira, nta gahinda
Ahubwo twishimye tunezerewe
Nibyo byiringiro bidukomeza
Nibyo bimpoza nkumva ntuje
Umutima ugasubira mu gitereko
Bitabaye ibyo, kubaho bimaze iki ?
Ubu afite amahoro iyo yagiye.
Yvan sinabona uko mubabwira,
Akivuka twashimiye Imana
Akura ari bucura mu muryango
Muri batandatu ariwe uheruka.
Murumva namwe ko yarakunzwe
N’ababyeyi n’abo bavindimwe,
Akura bisanzwe nk’abandi bana
Agakunda gukina cyane umupira.
Yize bisanzwe nk’abandi bose
Ndetse rimwe na rimwe tukamuhwitura
Yarangaye cyangwa yirengagije,
Rimwe na rimwe hakabaho igitsure
Amaze kuba ingimbi bishyira ubusore
Yaganjwe n’inganzo aba umuhanzi
Ahitamo guhanga no gutarama gitore
Araririmba bishyira cyera.
Biteye kabiri ahabwa igikombe
Nyuma yo guhatana iyo mu mahanga,
Kuva icyo gihe aba aramamaye,
Akuza igikundiro n’ubuhanga.
Yakunze n’umuco ayoboka gakondo
Agamije ko yanda ikagera i mahanga
Kuririmba kinyarwanda abijyamo neza
Gutarama gitore abigira intego.
Abyitaho agamije kubikundisha abato
Intego ari imwe yo guteza imbere
Indirimbo z’iwacu avoma mu muco
No kugaragaza ubuhanga burimo.
Yagiraga ishyaka no gukunda igihugu
Byari bitangaje ku kigero nk’icye,
Yakundanga abantu, abakuru n’abato
Abasaza, abakecuru n’abana bavuka.
Yafashaga abahanzi bato bamwiyambaza
Yasuraga abantu akabataramira
Bakishima maze nawe akizihirwa
Natwe ababyeyi akaduhoza ku mutima.
Yvan yabayeho ubuzima bwuje urukundo
Akagira urugwiro, akagwa neza.
Yakundaga cyane kwitangira abandi
Bwari ubuzima bwe bwa buri munsi.
Yakundaga kuganira, guseka no gutebya
Kwishongora no kuvuga neza bya gitore.
Yaharaniraga indangagaciro nyarwanda
Kwihesha agaciro ndetse no kwigira.
Yvan aragiye ashoje urugendo
Ubuzima bugufi bwuzuye byinshi.
Yaratunguwe yifuzaga gukomeza
Nyirumuringa aho aziye atega ukuboko.
Yagize umwanya wo kwitegura
No kwiyegurira Imana rurema
Imirimo myiza iramutegereje
No guhabwa ikamba ryo kwizera.
Adusigiye umurage w’urukundo
Kuvuga ko rutakibaho ni amahomvu
Mureke turusigasire ubuziraherezo
Maze rwogere mu Rwanda rwacu.
Agiye aheza agiye agikunzwe
Nta mpamvu yo guhora mu gahinda
Twese abawe waduteye ishema
Tuzahora tuzirikana ubwo butwari.
Aragiye Burabyo butatse u Rwanda,
Akuzukuru ka Sayinzoga, Ruhutuwishyanga
Umutware w’indashyikirwa, araturikannye
Inkongi cyane arazibukiriye.
Abamarayika bamwakiriye bishimye
Aho Imana rurema itetse i jabiro
Mu gitaramo cy’abakiranutsi
Aruhutse imihate ya hano ku Isi.
Erega ni heza hariya agiye
Ntawujyayo ngo yifuze kugaruka,
Genda ngabo ihamye uri umutabazi
Tuzagukumbura iteka tukiriho.
Uzatashye abakurambere b’intwali
Rugemana ay’ikobe n’abe bana
Rutaraswinyuma n’abuzukuru be
Bazatuvuganire abato ntibagapfe.
Bose uti abo mwasize inyuma mutahe
Babahoza ku mutima buri munsi
Uko iminsi igenda idahagarara
Iba yihutira kuduhuza tuzabonana.
Burabyo Michael (Papa Yvan)
YVAN
Ta mort me peine, mes larmes coulent, mon cœur bat très fort à chaque fois que j’entends ta voix . Aujourd’hui, plus rien n’est pareil sans toi.
Tu étais la plus belle chose que la vie m’avait offert, On était tellement fusionnel qu’on avait même pas besoin de prononcer un mot pour se comprendre. Comme si nous lisions nos pensées dans le regard de l’autre . Tu étais comme ce petit rayon de soleil qui illuminait ma journée quand elle était sombre.
Merci pour les moments de bonheur passés ensemble. Merci de m’avoir laissé entrer dans ton existence sans hésitation. De m’accorder ta patience, ta confiance, ton amour. Tu as transformé ma vie en un conte de fée, tu m’as appris tant de choses de ce monde auquel tu me protégeais, et je remercie le destin de t’avoir mis sur ma route.
Continue à veiller sur moi.
conseille-moi afin que je puisse poursuivre ce chemin qui m'a l'air si lourd sans toi !
Je t’aime et tu me manques Van
Chiffa Marty
INKURU YA BURABYO
"MALAIKA" is how I knew him
Indeed he had a great voice
"IT'S JUST A DANCE" made us dance
It was truly catchy and fun
Ku "GARAGAZA" urukundo
Nibyo yatubwiraga
Atubwira ko nta "KUBIHAGARIKA"
Tukibera "MU NYANJA Y' URUKUNDO"
"SUPANATURAL LOVE" is what he had
He had made it "BIG TIME"
Though "VIP", he was "LOW KEY"
He said "I WANT YOU TO FEEL IT"
"INKURU" ya Burabyo
Burabyo butatse u Rwanda
Ruhuta w' ishyanga
Akaba nkongi cyane
Dushime kuko byose "NI YESU"
He taught us to love and spread it
"THIS IS LOVE" that I learnt
That caused me to write a "FAREWELL LETTER"
Eben
WARASAAKAAYE (You are celebrated !)
I knew you as a public figure, not personally. I only knew your brother.
After your passing, I watched your interviews and songs.
You inspired me through your message
that was about love, and you did not miss an opportunity to share your Christian faith!
Your faith was alive, your music was instructive, and your interviews are full of laughter
and wisdom!
I respected that faith, and I was challenged by how you exhibited it genuinely and
effortlessly despite the odds.
Even when tempted or triggered, I didn’t hear you
participate in a disdainful conversation.
I learned a thing from your life. I learned to only focus on what matters. To cherish life
more.
To give what I have at the time I have. I learned that I have something I can give at
any stage and any age. I hope and pray that life does not be the same, where I will move
on and forget. I hope that this memory and this message will continue to resonate.
Your family protected your battles.
The only images we had, and as we should, are the ones of you smiling.
It makes it easy to keep your spirit alive because the memories are
of songs, dances, and fun moments.
During the early mourning days, they gave us, the public, glimpses of some moments spent with you.
It only confirmed what other content
showed; that you were a great human being.
The times must be hard for them. May their
hearts be mended.
You left a legacy, and your family and your friends enabled its access and reach.
The impact you left in your short lifetime must be what is called a ripple effect.
Keep resting in peace.
I will meet you on the other side
ANNE LISE U.
NKONGI WAKONGEJE IMITIMA N'URUKUNDO
Burabyo, Abahanga babivuze neza bavuga ko utatse U Rwanda,
Ari Iburasirazuba, Iburengerazuba, ahajya epfo cg ruguru wagiye uhataka n’inseko yawe
uhatanaga n’injyana yawe. Kukuvuga mu mpitagihe nta munsi bizoroha, ariko icyo nzi ntashidikanya ni kimwe, nuko na Data wo mw’ijuru anejejwe n’uko utaka n’ijuru kubera urukundo rukuranga. Ibyanditswe bivuga ko Jambo ari we rukundo, waramukunze unamwereka nabandi mu rukundo wadukunze. Ndahumiriza nkabona bakwakira iyo mw’ijuru , bagaterura bagira bati : Nuko Nuko mugaragu mwiza, ubwo wabaye indahemuka muri bike, nzakwerurira byinshi. Ngwino twishimane.’
Nuko rero aho uri, uruhuke nta makemwa, nta nicyo wikanga. Abagukunda natwe, dusigaye tubara inkuru za Nkongi, wakongeje Imitima y’u Rwa Gihanga n’urukundo rutagira ingano. So yarahanuye akwita neza, avuga ko uzataka amahanga ndetse n’imuhira, anasoza agira ati Dushime, kuko ibyavuzwe bisohoye.
Warakoze Nkongi
Warakoze Sayinzoga
Warakoze Burabyo
Natwe Turashima.
-CELESTE IMPUNDU
BURAVAN
Buravan,
Thank you for being a Friend
Someone to whom would lend Me
a helping and healing hand
Thank you for being
Someone who could not only see me
but understand Me and my artistry
Thank you for your Legendary History,
Your failures and victory’s
I know when times are down
I can listen to your voice and You,
will still lift me.
Thank you for living a life
That was grand,
I’m sad and I’m mad…
But with time I’ll understand…
I know you’re watching from above
So for now YB,
Enjoy the music, the dance and the band
Till we see you again,
With much love,
Your family, friends and fans.
MALAIKA UWAMAHORO KAYITESHONGA
YVAN
Ever since you left we’ve been drowning ourselves in our own tears. We find comfort in listening to twaje tho ur gone. We find comfort in watch ur short reals and concert highlights.
We were eagerly waiting for twaje videos, still in the excitement of big time just for u to leave us in no time. Some of us still have ur art as unfinished projects in our laptops, studios. In hopes of you coming back .
U just left us Yvan,uradusize. Udusize murujijo, udusigiye intimba ariko turabizi ko itakifuza ko twaheranwa nagahinda ahubwo twatarama. Kuko intwari itabarutse.
We knew your love for God and people more to the reason why we are crying a river. But wait, back to God: harya ngo wikundira abeza gusa? U took miller,jay then bellange, now yanga and Yvan. Good thing Yvan won’t be lonely. Am sure he’ll be happy to meet sayizonga.Amubwire ikivugo cye,amutaramire bitinde……oooh can’t imagine ur first day in heaven.
LILIAN
YOU WILL ALWAYS BE MY HERO
Yvan wanjye,
I cry whenever am happy or doing what you loved because It breaks my heart to feel your presence everyday knowing that I can’t give you a push.
Privileged to have been your big brother for the past 27years and as you transitioned and it will forever stay that way.
Lucky to have spent the last 3 years with you under the same roof, I was able to see you become a man of strength and charisma.
Your listening skills gave me ears,
Your creativity & exchange gave me memories,
You cared so much and it felt like an umbrella,
You said to me “ubundi niwowe umfasha ngatuza” but instead it’s you who gave me the shoulder to lean on.
I have hope that you will continue to watch over me as I finish what we started because seeing you growing up was a priceless experience.
I see you laying in that bed with so much hope and all I see is the power of love. You will always be my hero.
You gave all that love and created with so much faith, heavens were jealous but am happy for the strong foundation you laid for everyone, for the country and for honoring our Rwandan ancestors. Family, our colleagues and I will cherish your legacy and make you proud.
As you sit on that table with the father God. Thank you for your prayers and cheers to the great future with the other gods.
Our birthday week will never be the same again but It is well with my soul. I miss our topics exchange, the drive around, the exhortation.
“I don’t deserve the love you have shown me brother”.
I love you always. See you shofa!
Martial
BUBU
Bubu Tu a été un fils, un frère, un vrai ami, dé notre rencontre je senti cette force que tu véhiculais autour de toi, Bubu je n'ai jamais su comment te le dire frère, seulement par les jestes, ma présence , nos appels et nos SMS aujourd'hui me prouvent que tu étais attaché à notre amitié. Tu étais fidèle tjrs partant pour des nouvelles aventures artistiques. Tu te souviens de cette course avec Andy (où je t'ai battu) ce soir là après avoir chanté ensemble Turibuka. Ton absence me pèse Bubu, on avait tant des choses à accomplir. Mais le Seigneur l'a voulu autrement. Tu laisses un vide mais des nouvelles belles mélodies avec Twaje on pourra traverser encore bien des chemins en t'ecoutant et pour ça encore Merci Bubu. Ma famille, mes enfants t'ont adorés , dire que tu ne reviendras plus leurs chanter tes chansons, leurs raconter des belles histoires m'est insupportable. Finalement comme un membre de ta famille je te portais dans mon cœur Bubu mais je n'ai jamais su te le dire, Sans doute je prenais mon temps , je ne pouvais pas imaginer que tu partirais aussi tôt aussi vite. Tu me laisses sans voix mais je dirais tjrs à tes amis à ta famille à ta Chiffa combien tu étais un homme bon , un homme des valeurs , un homme de cœur ❤️ Que ton nom soit inscrit à jamais dans nos mémoires RIP Bubu
Ben Kayiranga